Print

Cristiano Ronaldo yatangaje umukinnyi yifuza cyane gukinana nawe mbere y’uko asezera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2019 Yasuwe: 7155

Ronaldo w’imyaka 34 wageze muri Juventus mu mwaka wa 2018 yavuze ko mbere y’uko asezera ku mupira yifuza gukinana n’umuhungu we Cristiano Jr nawe ukina asatira.

Nkuko yabitangarije Bein Sport,Cristiano Ronaldo yavuze ko nta kintu na kimwe asigaje kugeraho mu mupira w’amaguru uretse gukina mu ikipe imwe n’umwana we.

Yagize ati “Umunsi umwe Cristianinho yanyokeje igitutu ati “Gerageza ugume mu mupira imyaka mike kugira ngo tuzakinane mu ikipe imwe.Biragoye cyane kabone nubwo naba mfite imyaka myinshi yo gukomeza gukina.”

Ronaldo amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 21 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ariko yiteguye kubyongera mu gice cya kabiri cya shampiyona n’irushanwa yitwaramo neza kurusha ayandi rya UEFA Champions League.



Cristiano Ronaldo arifuza gukinana n’umuhungu we mbere y’uko asezera