Print

Rayon Sports yagabanyirijwe akayabo k’amadolari yagombaga kwishyura Ivan Minnaert

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2019 Yasuwe: 2965

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’ Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama uyu mwaka, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, ivuga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejewe n’Akanama nkemura mpaka muri Nyakanga uyu mwaka.

Source: IGIHE