Print

Umunyamakuru Mugabe wigeze kubwira umucamanza ko atari imbeba bakoreraho ubushakashatsi yafunguwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2019 Yasuwe: 11036

Mugabe Robert wari ukuriye ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018, akekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure wari ufite imyaka 17 no gutera inda undi mukobwa bava inda imwe akagerageza kumufasha kuyikuramo.

Imbere y’urukiko kuwa 19 Gashyantare 2019,Mugabe yabwiye umucamanza ko umushinjacyaha yatwaye ibimenyetso n’ibizamini byose yari yamufashe nyuma akagaruka kumufata andi maraso ngo ajye gupima ibindi.

Robert yasabye umucamanza ko niba umushinjacyaha yarasanze ibimenyetso bimushinjura akwiye kumurekura, yaba yarabitaye kandi nabwo akamurekura kuko ngo atari imbeba akoreraho ubushakashatsi.

Dosiye ya Mugabe Robert yashikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 18 Nzeri 2018, aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018 gusa yongeye gufungwa igifungo cy’iminsi 30 mu Ugushingo 2018.

Amakuru aravuga ko umunyamakuru Mugabe yarekuwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019, ahagana saa yine za mu gitondo.Mugabe yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga.Uru rukiko rwasuzumye neza ikirego cya Mugabe,ruhita rumwemerera kuburana adafunzwe.