Print

Rugwiro Herve yaburanye asabirwa gufungwa by’agateganyo n’ubushinjacyaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2019 Yasuwe: 3189

Imbere y’urukiko,Ubushinjacyaha bwareze Rugwiro ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa nta n’uburenganzira bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Umwunganizi wa Rugwiro mu mategeko, Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa Rayon Sports, yavuze ko Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ayimaranye igihe kinini.

Yasabye urukiko kureba neza mu bushishozi bwabo byibuze bagatanga n’ingwate zitandukanye kuko hari umubyeyi we, umuryango mugari wa Rayon Sports ndetse na we ubwe bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.

Urukiko rwatangaje ko urubanza ruzasomwa kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 saa tanu za mu gitondo, hemezwa niba Rugwiro afungwa iminsi 30 cyangwa akarekurwa.

Rugwiro Herve Amadeus watawe muri yombi kuwa 17 ukuboza 2019 azira kwambuka umupaka w’u Rwanda yerekeza muri RDC mu buryo butemewe,uyu munsi ubaye uwa 14 afungiwe i Rubavu ari naho yaburaniye.