Print

Urubanza rwa Bazeye na Abega rwasubitswe kubera impamvu zitandukanye zirimo n’imbogamizi y’ikoranabuhanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2019 Yasuwe: 1332

Impamvu z’isubikwa ry’uru rubanza n’uko aba banyamategeko batashoboye kwinjira mu buryo bw’ikoranabuhanga bubitse dosiye zo mu nkiko hamwe n’umwe mu bunganirizi wasabye gukurwa muri uru rubanza.

Ignace Nkaka wari uzwi ku mazina ya La Forge Fils Bazeye yari umuvugizi w’umutwe wa FDLR, naho Col. Jean Pierre Nsekanabo wiyitaga Abega akaba yari ashinzwe iperereza muri uyu mutwe.

Aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba bavuze ko batarabona inyandiko y’ibirego naho umunyamategeko wunganira Nsekanabo we akaba yasabye gukurwa muri uru rubanza.

Bwa mbere bambaye imyenda y’iroza iranga abanyururu, baziritse amapingu ku maboko yombi, Ignace Nkaka na Jean Pierre Nsekanabo bagaragaye mu rukiko basa n’abiyumvira.

Bakinjira mu rukiko nta mwunganizi mu mategeko wari ubaherekeje bituma umucamanza aba ahagaritse iburanisha kuko abaregwa bamubwiraga ko batazi impamvu abunganizi babo batitabye.

Nyuma y’iminota nka 10 ni bwo umunyamategeko Nkuba Milton yinjiye asaba imbabazi zo gukererwa , mbere yo kuvuga ko aje kunganira Ignace Nkaka.

Mugenzi we Beatta Mukeshimana we ntiyagaragaye mu rukiko ahubwo yohereje ibaruwa yandikiye urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko asaba gukurwa muri uru rubanza.

Yavugaga ko uburemere bw’urubanza butatuma abona umwanya wo kurutegura kandi umutimanama we utamwemerera kunganira Nsekanabo mu rubanza nk’uru .

Ahawe ijambo, Jean Pierre Nsekanabo yavuze ko ntacyo yahindura ku cyemezo cy’uwari umwunganizi we asaba ko yashakirwa undi umwunganira.

Indi nzitizi yazamuwe n’abaregwa ni uko baba bo cyangwa se abunganizi babo nta n’umwe uvuga ko yabashije kubona inyandiko ikubiyemo ibirego bityo, ko badashobora kugira icyo bavuga ku birego batarabona .

Byagaragaye ko ikibazo kiri mu buryo bw’ikoranabuhanga bubitse amakuru arebana na dosiye zo mu nkiko , aba banyamategeko batashoboye kwinjiramo.

Umucamanza yavuze ko iki kibazo kigomba kuvanwa mu nzira kugira ngo kidakomeza kuba impamvu itinza urubanza.

Umucamanza yategetse ababuranyi kuzongera kwitaba urukiko ku itariki ya 30 z’ukwezi gutaha impamvu zateye iri subika ntizongere kugarurwaho.

Ignace Nkaka wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR ndetse na Col Jean Pierre Nsekanabo bafatiwe ku mupaka wa Congo isangiye na Uganda bavuye i Kampala aho ubushinjacyaha bwemeza ko bagiranye inama n’abayobozi ba gisirikare b’iki gihugu .

Iyi nama ni ishingiro rya kimwe mu birego , cyo gukorana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda .

Mu bihe bitandukanye abayobozi b’u Rwanda bakunze kumvikana bashinja aba Uganda gufasha umutwe wa FDLR mu mugambi wo kugaba ibitero mu Rwanda

Inkuru ya BBC


Comments

gahamanyi 31 December 2019

Uyu La Forge Fils Bazeye (uri ibumoso) asa cyane na mukuru we Colonel Nkundiye Leonard wari chief escort wa president Habyarimana.Yaje kugwa mu ntambara y’abacengezi.Muli April 1994,niwe wayoboraga abasirikare mu Mutara,aza guhungira I Rwamagana abonye urugamba rukomeye.
Ariko aba babishatse,gereza yabahindura abantu beza.Ndabagira inama yuko bashaka umuntu bigana bible muri gereza.Hari abantu bacu bajya kubwiriza muri gereza buri cyumweru.Benshi twabwirije bavuye muli gereza barabaye abantu beza bihannye by’ukuri.Ubu badufasha kujya mu nzira tukabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu.Niwo murimo Yezu yasize asabye abakristu nyakuri bose,kugeza igihe azagarukira ku munsi wa nyuma,akabahemba ubuzima bw’iteka,abapfuye akabazura.