Print

Ba banyamakuru bo mu Burundi basabiwe igihano kiremereye

Yanditwe na: Martin Munezero 31 December 2019 Yasuwe: 1482

Aba banyamakuru batawe muri yombi tariki 22 Ukwakira 2019 bashinjwa gukorana n’umutwe witwaje intwaro wagabye igitero muri komine Musigati mu ntara ya Bubanza akaba ari naho urubanza rwabo rwaburanishirijwe, gusa bo bahakana ibyaha bashinjwa bakavuga ko bafashwe bari mu kazi kabo ko gutara amakuru ariko Ubushinjacyaha bugatangaza ko abanyamakuru badakurikiranweho icyaha cy’umwuga wabo ahubwo hari ibindi baregwa.

aba ni Terence Mporezi, Agnes Ndirubusa, Egide Harerimana, Christine Kamikazi n’umushoferi wabo Adolphe Masabarakiza bakoreraga ikinyamakuru kigenga cya Iwacu bafashwe ubwo bakurikiranaga amakuru y’igitero abitwaje intwaro bagabye mu ntara ya Bubanza bashinjwa gukorana nabo.

Mu iburanisha ubushinjacyaha bw’ibanze bwakusanyije ibimenyetso bishinja aba banyamakuru harimo n’ubutumwa Agnes Ndirubusa yoherereje umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika, Eloge Willy Kaneza kuri WhatsApp bugira buti “gufasha abigometse ku butegetsi.” We aburana ahakana ko yari arimo gutebya ko nta kibi cyari kibyihishe inyuma.

Aba banyamakuru bombi baburanishijwe nyuma y’amezi abiri n’iminsi 10 bafungiye muri gereza ya Bubanza, urukiko rukaba rwatangaje ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko usibye gufungwa imyaka 15, aba banyamakuru bamburwa ibyangombwa byabo birimo indangamuntu, ibikoresho by’akazi bakoreshaka birimo Camera, mikoro, utwuma dufata amajwi n’ibindi byose bifashishaga mu kazi kabo.