Print

Perezida Museveni yemeje ko ikibazo cy’umubano mubi w’u Rwanda na Uganda kigiye gukemuka vuba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2020 Yasuwe: 18086

Mu butumwa yahaye abanya Uganda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2020,Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ikibazo cy’umubano mubi bafitanye n’u Rwanda kigiye gukemuka mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Ndabasezeranya ko Uganda izakora ibyo isabwa mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.Ndasuhuza Nyakubahwa perezida Kagame n’abavandimwe b’Abanyarwanda ndetse n’abanya Uganda.

Amb.Ayebare yakiriwe neza cyane na Nyakubahwa Perezida Kagame ndetse banagiranye ibiganiro bitanga umusaruro.Vuba aha,ibihugu byombi birafata umwanzuro wo guhagarika umwuka mubi.”

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yatangarije RBA ko ibibazo byo gufunga Abanyarwanda,kubakubita,kubahohotera ndetse no gufasha abatifuriza ineza u Rwanda igihugu cya Uganda cyijanditsemo aribyo bituma umubano mwiza utabaho aho yavuze ko ibyo yaganiriye n’intumwa ya Museveni ari intambwe nziza gusa atakwemeza ko icyizere cyagarutse.

Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba Uganda ihohotera Abanyarwanda ibita abatasi kandi ari abaturage bari aho bajya Uganda kwishakira ubuzima ndetse bamwe baba batazi gusoma no kwandika.

Yavuze kandi ko u Rwanda rudateze guhohotera abanya Uganda barubamo anemeza ko Uganda niyisubiraho umubano mwiza uzagaruka cyane ko buri wese ashaka amahoro.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2019 Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda, yavuze ko yifuza ko muri 2020 abanyarwanda bahahirana neza n’abaturanyi bica amarenga ko nta kabuza 2020 irasiga iki kibazo kibaye amateka imipaka igafungurwa.


Comments

christophe 3 January 2020

byabaye se di ko dukomerewe nubuzima


kevin 2 January 2020

Byaribikwiye peeee Imana izabidufashemo.


lg 1 January 2020

Biroroshye kuvuga ikigoye nibikorwa kureka gushyigikira RNC bigoye kurusha kubana nu Rwanda kuko bali munzego zose zumutekano kuvuga biriya nugukinga ikiganza mumaso y abagande bali bagizwe nubucuruzi nu Rwanda amagambo yo kuyavuga biroroha ushobora kugira ibintu ukabura aho ubigurisha aliko ntiwagira amafaranga ngo ubure aho uhahira babikore cyangwa babireke bibwiraga ko tuzapfukama barababeshye *