Print

Umugore yafashe ukuboko kwa Papa Francis yanga kumurekura bimutera umujinya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2020 Yasuwe: 8480

Papa w’imyaka 83 yarwanye intambara ikomeye kugira ngo yiyambure uyu mugore wamufashe ikiganza akanga kumurekura.

Uyu mugore usa nk’Umushinwa, yafashe ukuboko kwa papa ubwo yari amaze gusuhuza umwana wari hejuru ahita atanguranwa kumufata ukuboko, aramukurura hanyuma papa ahita amwegera agerageza kumwiyambura n’umujinya mwinshi.Abarinzi be bahise bahagoboka.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku isi yose yagaragaje papa arakaye aho bishoboka ko uku gufatwa ukuboko n’uyu mugore byatumye agira uburibwe cyane ko yamukomeje cyane.

Muri iyi nzira papa yacagamo agiye kwinjira mu kiliziya,abantu benshi basakuzaga ngo Papa,Papa!!!,umwaka mushya muhire! Kugira ngo abarebe abe yakura ku bana babo ku mutwe cyangwa ku matama.

Muri iyi misa y’ubunani papa yasomye amaze guhura n’uyu mugore wamufashe ikiganza,yasabye abantu kubaka amateme[ibiraro] aho kubaka ibikuta bibatandukanya n’abandi.

Papa yasabye imbabazi mu misa yo kuri uyu wa Gatatu,avuga ko abantu bose bananirwa kwihangana rimwe na rimwe nawe byamubayeho ariko asaba imbabazi kubera urugero rubi yatanze ku munsi w’ejo





Comments

hitimana 1 January 2020

Nta muntu numwe utarakara.Ndetse na Yezu yigeze kurakarira abantu bacururizaga mu Rusengero rwa Yeruzalemu.Gusa bible isaba abakristu kutarakara igihe kinini nkuko Abefeso 4:26 havuga.Kubera ko byatuma ukora ibyaha.Urakaye igihe kinini,byatuma urwana cyangwa ukangiza ibintu.Umukristu nyakuri iyo arakaye,agira self control (kwifata).Niho atandukanira n’abandi bantu.Ibyo bimurinda kurwana,guhangana,kwicana,gushwana,etc...Aba azi neza ko uburakari bukabije bubyara icyaha,bikazamubuza ubuzima bw’iteka.