Print

Perezida Nkurunziza yazamuye mu ntera uhabwa amahirwe yo kumusimbura amuha ipeti rya Maréchal

Yanditwe na: Martin Munezero 2 January 2020 Yasuwe: 6566

Nyuma y’izamurwa mu ntera ryakozwe kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko ipeti rya Commissaire de Police Général Bunyoni yahawe "rihwanye na Maréchal mu gisirikare", akaba "abaye uwa mbere uhawe iri peti mu nzego zacu z’umutekano."

Izamurwa rya Bunyoni ryagendanye n’iry’abandi bapolisi bakuru barimo babiri; Bizimana Godefroid na Ndayambaje André bahawe ipeti rya CPC, rigereranywa na Général de Brigade mu gisirikare cy’u Burundi.

Perezida Nkurunziza yakoze izi mpinduka mu gihe u Burundi bwiteguraga kwinjira mu mwaka ugomba kubamo amatora y’Umukuru w’Igihugu, uzasimbura Nkurunziza uheruka gutangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu nyuma ya manda eshatu.

Kuva mu 2015 ishyamba si ryeru muri politiki y’u Burundi, kubera manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itaravuzweho rumwe n’abo badahuje ibitekerezo bya politiki, bamushinja kutubahiriza amasezerano ya Arusha n’Itegeko Nshinga byagenaga ko atagomba kurenza manda ebyiri, ibintu byatumye bashaka kumuhirika ariko bigapfuba.

Uyu mugabo yagiye ku butegetsi kuwa 26 Kanama 2005, nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu buryo butaziguye nk’uko amasezerano ya Arusha yabivugaga. Yatowe mu bwiganze bw’amajwi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko angana na 151 ku 162.

Muri manda ya gatatu ya Nkurunziza yakoze ibishoboka byose yiharurira inzira yo kuzongera kuyobora u Burundi. Ibi birimo guhindura Itegeko Nshinga nko mu ngingo yaryo ya 76, yagenaga ko manda y’umukuru w’igihugu imara imyaka itanu ishobora kwiyongeza inshuro imwe.

Ubu Perezida azajya atorerwa manda y’imyaka irindwi ishobora kongerwa, icyakora ntiyemerewe kuyobora manda zirenze ebyiri zikurikiranya. Ibi biha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuba yakongera kwiyamamaza indi manda, akaba yayobora kugeza mu 2034.

Icyakora Nkurunziza aherutse gutangaza ko ataziyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe mu 2020, iki cyemezo kikaba cyaratunguye abantu benshi ndetse batangira gufata umwanya wo gutekereza ku bazamusimbura.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bemeza ko nyuma y’iraswa ry’uwahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, Gen. Adolphe Nshimirimana, wishwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari arimo ku itariki ya 2 Kanama 2015 i Bujumbura, Bunyoni asa n’uwahise yicara iburyo bwa Perezida.

Ibi bituma benshi bafata Bunyoni nka nimero ya kabiri mu kugena uko ibintu bikorwa mu Burundi, nyuma ya Perezida Nkurunziza.

Bunyoni w’imyaka 49 wanigeze kuba umukuru wa polisi y’u Burundi, kuri ubu ni Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, binavugwa ko ibigwi n’ubucuti buhambaye afitanye na Nkurunziza bimwemerera kuba yakwicara ku ntebe y’ubutegetsi muri uyu mwaka.

Imwe mu mbogamizi Bunyoni yagira ni uko agaragara ku rutonde rw’abashyizwe mu majwi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye, ashinjwa guhutaza abatari bake mu baturage bamaganaga manda ya gatatu ya Nkurunziza.


Comments

gasasira 2 January 2020

Buri gihe nibaza ukuntu president Nkurunziza yiyita "umurokore".Muribuka ejo bundi asenga apfukamye ngo arasengera amatora.Byarananiranye yuko wakora politike ukaba n’umurokore. Ubuse koko Nkurunziza yahakana ko ariwe ukuriye imbonerakure zamaze abantu zibica?Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.