Print

Imitungo y’umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola yafatiriwe

Yanditwe na: Martin Munezero 2 January 2020 Yasuwe: 1879

Umukobwa wa Perezida Dos Santos, Isabel Dos Santos, n’umugabo we, Sindika Dokolo bafite imigabane muri banki nyinshi n’ibigo by’imari. Barashinjwa kuba baraguze imigabane bakoresheje amafaranga y’Ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bwa peteroli cyitwa SONANGOL.

Uyu mukobwa w’imfura wa Dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, kugeza ubu ni we mugore wa mbere ukize kurusha abandi muri Afurika, akaba yari Umuyobozi wa SONANGOL kugeza mu Ugushyingo 2017.

Impirimbanyi mu kurwanya ruswa, Rafael Marques atanga urugero rw’ukuntu imigabane y’ikigo cy’itumanaho cya UNITEL yaguzwe mu buryo bw’amanyanga, cyangwa iyo mu kigo gicuruza peteroli cyo muri Poltugal, GALP.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umushinjacyaha mukuru wa leta, rivuga ko Leta ya Angola yahahombeye asaga miliyari y’amadolari. Impamvu ngo akaba inguzanyo yatanzwe itaragarujwe.

Undi munyemari witwa Mario Felipe Moreira Leite da Silva, ukorana bya hafi n’uyu muryango wa Dos santos nawe imitungo ye yabaye ifatiriwe n’ubutabera nk’uko iyi nkuru dukesha Rfi ikomeza ivuga.

Perezida mushya wa Angola, Joao Lourenco, watowe mu 2017, yasezeranyije kurwanya ruswa yivuye inyuma mu butegetsi bwe.

Isabel Dos Santos ntabwo ari we mwana wenyine wa perezida yasimbuye ukurikiranwe n’ubutabera.

Musaza we, Jose Filimino Dos Santos, wahoze akuriye ikigega cy’igihugu cy’ishoramari, na we arimo aritaba Urukiko rw’Ikirenga rwa Luanda kuva kuwa 09 Ukuboza 2019, aho akurikiranweho kunyereza umutungo n’ibikorwa by’iyezandonke.

Perezida Jose Eduardo Dos Santos ni umwe mu bakuru b’ibihugu bayoboye igihe kirekire muri Afurika, aho, yageze ku butegetsi mu 1979 akabuvaho mu 2017 abumazeho imyaka hafi 38.


Comments

mazimpaka 2 January 2020

Henshi ku isi,cyanecyane muli Africa,usanga Presidential Family ikize cyane kubera Corruption.Urugero rwiza ni muli Equatorial Guinea.Biterwa nuko nta muntu wabavuga.Bariba bagakira cyane. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohna 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.