Print

Mohamed Haji Ahmed Wayoboye Al-Shabab yakatiwe urwo Gupfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2020 Yasuwe: 1473

Urukiko rwa gisirikare i Mogadishu rwahanishije Mohamed Haji Ahmed igihano cy’urupfu. Abashinjacyaha bashakaga kurega Ahmed ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’abantu barenga 180. Cyakora yaje guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwahitanye abasirikare batatu bari bafite ipeti rya jenerali, umupolisi wo ku rwego rwa kapolali hamwe n’uwari wungirije avoka mukuru.

Muri videwo yasohowe n’urukiko, Ahmed yemeye icyaha cyo kuyobora ibikorwa bya al-Shabab i Mogadishu.

Yavuze ko nyuma ya operasiyo, abakuru ba al-Shabab bashoboraga kumuhamagara bakamubaza ibisobanuro birambuye by’uko ibintu byagenze, nko kumenya uwarashe n’umubare w’amasasu yarashwe.

Yanashoboraga kohereza amakuru kuri sitasiyo ya radiyo ya al-Shabab, Radiyo Andalus, bityo uwo mutwe ukabasha kuba wakwigamba ibitero kandi ukanabikoresha nka propagande.

Urukiko rwanahanishije igihano cy’urupfu, abandi bantu batandatu bo mu mutwe wa al-Shabab. Bane muri bo bakatiwe badahari. Umuntu wa munani yahanishijwe gufungwa burundu.

Ijwi ry’Amerika


Comments

karemera 2 January 2020

Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.