Print

Umunyarwanda Tumaine wakoze kuri Youtube yakoreye ubukwe bw’agatangaza muri Ethiopia[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 January 2020 Yasuwe: 4179

Tuma Basa na Abaynesh bari bamaze igihe kinini bakundana. Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo yamwambitse impeta bemeranywa kuzabana akaramata.

Ibirori byo gusezerana byabereye muri Ethiopia aho umukunzi we akomoka ndetse Tuma Basa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yishimiye kuba yasezeranye kubana akaramata n’umugore we.

Ku wa 21 Nyakanga 2019 nibwo uyu mugabo yasabye anakwa umugore we. Uyu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wayobowe mu misango ya Kinyarwanda, umuryango wa Tuma wari uhagarariwe n’umusaza witwa Kazungu, mu gihe uwa Abaynesh wari uhagaririwe n’uwitwa Canisius.

Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Mbere yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV, REVOLT ya P.Diddy.

Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.






Comments

hitimana 2 January 2020

Very beautiful indeed.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.