Print

Nicolas Pepe yatangaje ijambo rikomeye yabwiye Arteta bigatuma amugirira icyizere ku mukino wa Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2020 Yasuwe: 4364

Pepe yavuze ko yabwiye Arteta ko ameze neza cyane ku buryo yafashe Arsenal gutsinda United bituma anamugirira icyizere kitaraje amasinde kuko uyu musore yatsinze igitego ndetse akina umukino mwiza.

Pepe yabwiye ikinyamakuru RMC ati “Naganiriye n’umutoza mu gitondo ambaza niba niteguye kubanza mu kibuga mubwira ko niteguye birenze.iri joro nerekanye ko nari niteguye.

Mama yagize isabukuru uyu munsi,nanatsinze igitego.N’ibintu byiza ku ikipe.Icyo dukeneye n’ugukomeza gutsinda kugira ngo tubashe kugera mu makipe 4 ya mbere.Niyo ntego dufite.”

Pepe yavuze ko Arteta yahinduye byinshi mu ikipe birimo imyitozo ihambaye ndetse no gukoresha ama video biga imikinire n’ibindi.Yavuze ko baburaga insinzi ndetse bagiye kubakira kuri morali bakuye kuri United bakomeze gutsinda.


Pepe yaraye akinnye umukino mwiza


Comments

3 January 2020

PEPE KOMEREZA AHO BOI