Print

Perezida KAGAME n’Umuryango we bifatanyije n’abanyarwanda mu gitaramo cy’umwaka mushya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 January 2020 Yasuwe: 4432

Abantu barenga 1000 nibo bari bitabiriye ubutumire bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za leta, abikorera, abadiplomate, abakorera imiryango mpuzamahanga inyuranye, abahanzi, abakinnyi b’umupira n’izindi nshuti n’imiryango.

Uyu mugoroba w’ubusabane watangiye ahagana saa mbiri kuko abantu batangiye kugera muri Kigali Arena ahagana saa moya. Muri iyi stade hari hateguwe mu buryo bunogeye ijisho, intebe zayo ziticaweho zashyizweho amahema ku buryo zitagaragara, ndetse mu mpande zayo imbere mu kibuga hashyizwe imitako myiza yatumaga umuntu atakeka ko ari mu kibuga.

Perezida Kagame yageze muri Kigali Arena, asaba abantu kwisanzura bagasabana, abafite amakoti bakayikura kugira ngo atabavuna, akababuza kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho bitanga icyizere ko umwaka wa 2020 uzaba mwiza kurushaho.

Yagize ati “Ibyabaye mu 2019 kugeza ubu birambwira ko ibiri imbere ari byiza kurushaho, ndagira ngo mbibashimire, umwaka uko uza ukazana ibyiza kurusha ushize ntabwo bipfa kuba gusa, biba kubera ko abantu babigize gutyo. Ndabashimira rero ibyiza byose twagezeho kandi bitari bike.”

Yavuze ko nubwo ibintu byose bitaba byaragezweho ijana ku ijana, ibyagezweho biri ku rwego rwiza yagereranyije n’umunyeshuri watsindiye ku manota yo ku rwego rwo hejuru yise A.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bateye intambwe nziza kandi ndende, igomba gukomeza.

Ati “Nagira ngo muri izo mpamvu murabizi Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ko u Rwanda rutera amahirwe, inshuti zacu n’Abanyarwanda bagira amahirwe pe! Twagize amahirwe mu 2019 twateye intambwe nziza, ndende tugera kuri byinshi turifuza gukomeza.”

Nyuma y’ubu butumwa, abantu bahawe umwanya barasangira, babyina mu muziki unogeye amatwi wavangwaga na DJ Miller.

Perezida Kagame yazengurutse mu bantu bose bari bitabiriye agenda abasuhuza, nyuma yaba we, Madamu Jeannette Kagame n’abo mu muryango we nka Ange Kagame n’umugabo we biyunga ku bandi basabana babyina.

Byageze saa sita z’ijoro abantu barasohoka bajya hanze bareba uburyo mu bice bitandukanye bya Kigali harimo guturitswa ibishashi by’umwaka mushya. Hafi ya Kigali Arena haberaga icyo gikorwa kuko byaturikirijwe muri Stade Amahoro.

Ibirori byagannye ku musozo ahagana saa kumi z’igitondo ariko bigaragara ko abantu bishimye bidasanzwe.
















Comments

hitimana 2 January 2020

Byiza weeeee!!! Mbega abantu basa neza!!! Noheli na Bonane bituma abantu bishima cyane.Gusa nubwo muli iki gihe twese duhura n’ibintu byinshi bituma tubabara,hari igihe ibintu bizahinduka,isi ikaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bakundana kandi bumvira imana.Kubera ko Imana yaturemeye kwishima buri gihe,atari ku Bunani na Noheli gusa.Imana izabanza ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.
Iyo si izaba paradizo,izategekwa na Yesu,afanyije n’abantu bake bazajya mu ijuru bakaba abami n’abatambyi nkuko Ibyahishuwe 5,umurongo wa 10 havuga.Twe gushaka ibyisi gusa,ahubwo duharanire no gushaka imana cyane,niba dushaka kuzaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru rishya dusoma muli bible.