Print

Guverineri Gatabazi yasabye ko icyemezo cyafashwe n’ibitaro bya Ruhengeri kigateza impaka ndende cyakurwaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2020 Yasuwe: 2490

Kuwa 31 Ukuboza 2019, ibitaro bya Ruhengeri byasohoye itangazo rivuga ko mu rwego rwo kwirinda ibihombo biterwa n’abarwayi bagenda batishyuye ubuvuzi bahawe,nta murwayi uzongera guhabwa serivisi n’imwe muri ibi bitaro atabanje kwishyura amafaranga ya caution(ingwate),ibintu byamaganwe na Guverineri Gatabazi asaba inzego kubikuraho.

Ibitaro bya Ruhengeri byavuze ko guhera taliki ya 01 Mutarama 2020,buri murwayi wese azajya abanza gutanga ingwate mbere yo kuvurwa aho ukoresha ubwishingizi bwa mutuelle, azajya ahabwa igitanda ari uko atanze caution ya 10.000 FRW. Ufite ubundi bwishingizi atange 20.000 FRW. Utagira ubwishingizi na bumwe azajya abanza kwishyura 50.000 FRW.Aya mafaranga niyo aherwaho mu kwishyura fagitire y’ibitaro.

Nyuma y’iri tangazo,Cuverineri Gatabazi yanditse kuri Twitter ye ati “Ibi ntabwo byemewe kandi birahagarara ahubwo hashyirwe imbaraga muri services batanga no kwishyuza Districts ayo baba bagomba ibitaro n’ibindi birarane. Abaturage nabo hakenewe ubukangurambaga bwo kubumvisha ko services baba bahawe zishyurwa.Twizere ko RH irasohora iryo tangazo.”

Iri tangazo ry’ibi bitaro ryakuruye impaka ndende kuri Twitter aho bamwe bavuze ko bidakwiriye ko umurwayi aba arembye ngo umuvure abanje gutegereza ko abanza kwishyura iyi ngwate mu gihe abandi bo bavuze ko ibi bikwiriye kugira ngo ibitaro bimwe bitazafunga kubera ibihombo.

Abanyarwanda bamwe bavuze ko Ibitaro bya Ruhengeri atari byo bya mbere bitangije ubu buryo ahubwo ko hari ibindi bitaro byo mu mujyi wa Kigali byishyuza n’arenze ayo ibya Ruhengeri byaciye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Philbert Muhire, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko nyuma yo kubona ko abantu bafashe ririya tangazo mu buryo ibitaro bitifuzaga, bahise bahagarika iki cyemezo.

Yagize ati “Bitewe na interpretation zabyo zagiye zigenda cyane cyane nkamwe abanyamakuru ukuntu mwabyanditse kandi atari yo intention byari bigamije mu by’ukuri, twabonye ko biduteranya n’abaturage twakira kandi iriya gahunda twari twashyizeho n’abo hari uruhande yari kubafashamo, byabaye ngombwa ko tuba turetse kuyishyira mu bikorwa hanyuma tukabanza tukavugana n’izo nzego zose.”

Inzego zishinzwe ubuzima ntacyo ziratangaza kuri izi mpaka zikomeje guca ibintu kuri iki cyemezo cyo kuvurwa aruko ubanje gutanga ingwate.


Itangazo ry’Ibitaro bya Ruhengeri ryateje impaka


Comments

dusabemungu jean bosco 10 January 2020

uyu guverineri sinzi icyo amaze rwose, nkaho yagakanguriye abaturage bakajya birinda gutoroka ibitaro abandi bagatanga mutuelle neza, araza gukuraho ibyemezo ibitaro byafashe kubera igihombo kinini biterwa nabo baturage, ibyavuga ngo gushyira imbaraga kwishyuza akarere, sinzi niba ajya asoma nibyamwandikiwe, ibitaro byose byomumajyaruguru bifitiwe imyenda itagira ingano nuturere, nta narimwe aravuga ngo uturere twishyure ibitaro, kiraho gusa kiravuga ubusa, ngo nicya kontabure cya komine. ikiginga gusa, nkaba baba bakimara iki ku buyobozi niba badashobora gukemutra ikibazo mu mizi.