Print

Inka ifite amahembe 3 yaciye ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2020 Yasuwe: 10051

Iyi nka yafashwe amafoto n’amashusho amaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 ku isi bose batangariye aya mahembe yayo 3 maremare cyane.

Amahembe 2 y’iyi nka arangana ariko iriri hagati yayo risa naho ari ritoya cyane.Iyi nka iba mu ishyo ryitwa ankole-watusi.

Iyi nka iyo ihindukiye igice kimwe cy’umutwe wayo kiba gito ikindi kikaba kinini nkuko byagaragawe n’aya mashusho yayo yashyizwe hanze n’umushumba witwa Rubabinda.

Umwe mu babonye iyi nka yagize ati “Ntabwo iyi nka ikwiriye kugurishwa cyangwa kubagwa.ikwiriye gusengwa.

Undi yavuze ko ihembe rimwe ry’iyi nka rikwiriye gucibwa kugira ngo biyorohereze kubaho itaremerewe.

Bamwe banze kwemera ko iyi nka iriho aho bavuze ko aya mashusho yahimbwe n’abashaka ama views kuri You tube.

Ibi bije bikurikira inka yavutse ifite umutwe w’abantu muri Argentina nyuma y’amasaha make ihita ipfa.



Comments

kayumba isidore 3 January 2020

Brandi aribyo
Kuko iyo now irakuze cyane! Kuki batayerekanye ikiri ntoya ? bakerekana ibyo bitangaza byavutse? None babyerekanye inka ishaje. Ni magezi maganda.