Print

Turayishimye wirukanwe muri RNC ashinjwa kugira uruhare mu ibura rya Ben Rutabana ngo ntazi irengero rye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2020 Yasuwe: 3759

Mu minsi ishize, Turayishimye yahagaritswe burundu mu butegetsi bwa RNC ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu ibura rya Rutabana.

Uyu Turayishimye yabwiye BBC ko nawe yumvise ibura rya Ben Rutabana wari komiseri muri iri shyaka rikamutungura, kandi ngo bari bamaze igihe bakurikirana iki kibazo nk’ishyaka.

Turayishimye yavuze ko nta na rimwe yigeze abazwa n’inzego z’ubuyobozi za RNC ku byo zimushinja ndetse yemeza ko atangazwa n’ukuntu abayobozi ba RNC bavuga ko bafite ibimenyetso simusiga ko afite uruhare mu ibura rya Ben Rutabana kandi mu minsi ishize Jenerali Kayumba Nyamwasa yarakoranye ikiganiro na Radio Itahuka ku wa 14 Ukuboza 2019, akavuga ko ihuriro ribabajwe no kutamenya aho Rutabana ari".

Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, nawe uheruka kwirukanwa mu butegetsi bwa RNC, mu kwezi gushize yabwiye BBC ko "hari abantu bakeya bo hejuru muri RNC bafite uruhare mu ibura rya Rutabana".

Inkuru ya BBC