Print

APR FC yazanye umutoza wo guhugura abatoza b’abanyezamu bayo watoje muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2020 Yasuwe: 2731

Nkuko urubuga rwa APR FC rwabitangaje,iyi kipe y’ingabo z’igihugu yazanye Hassan Taieb mu rwego rwo kongerera imbaraga abatoza b’abazamu bayobowe na Mugabo Alex wabaye umunyezamu ukomeye muri Mukura Victory Sports na Rayon Sports.

Hassan Taieb w’imyaka 57, ni inararibonye mu gutoza abatoza b’abanyezamu ku mubagane wa Afurika aho yagiye akorera mu bihugu bitandukanye nk’iwabo muri Maroc, Nigeria, Uganda n’ahandi. akaba azamara amezi atatu yongerera ubumenyi umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex ndetse n’abanyezamu ba APR FC ari bo Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier ndetse na Ntwali Fiacre.

Hassan Haj Taieb yasesekaye i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 01 Mutarama 2020 azanye n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi.

Uyu Hassan yakiniye ikipe y’igihugu cya Maroc y’abari munsi y’imyaka 15, 17 ndetse n’iy’abari munsi ya 19 mu gikombe cy’isi cya 1984 cyabereye muri Australia. Mu byiciro by’abakiri bato byose.Ikipe nkuru y’igihugu akaba yarayikiniye imikino 20.

Nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi, Taieb yaje kurindira ikipe nkuru y’igihugu cya Maroc guhera mu mwaka wa 1987 ari nabwo yaje kwerekeza ku mugabane w’Uburayi nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Portugal aho yakinnye imyaka 14 mu makipe yo mu cyiciro cya mbere nka Penafiel ubu iri mu cyiciro cya kabiri, Deportivo Lousa, Sporting Piens na Deportivo Dejan yaje kuzamukana nayo mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1992.

Nyuma yo gusezezera ku mupira w’amaguru mu mwaka w’1994, nyuma y’imyaka ibiri gusa yaje kwerekeza mu gihugu cya Espagne kwiga gutoza umupira w’amaguru maze ahabomera impamyabumenyi y’icyiciro cya B yahawe na Uefa, nyuma yakomereje mu Budage ahabonera iy’icyiciro cya A yahawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Nyuma yaje kugaruka iwabo muri Maroc maze yitabira amahugurwa yo gutoza abanyezamu yatangwaga na CAF nyuma ahabwa impamyabumenyi zo mu byiciro bya D,C na B.

Nyuma yo kubona izo myamyabumenyi yaje gutangira gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 b’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Real Madrid riherereye muri Maroc, nyuma y’imyaka ibiri yakomereje amasomo yo gutoza abo bana i Madrid aho yatozwaga n’abatoza b’ikipe nkuru ya Real Madrid.

Aganira na APR FC Official Website, akaba yatangaje ko aje kongera urwego rw’imikinire y’abanyezamu ba APR FC ndetse n’ab’u Rwanda muri rusange kugira ngo igihugu kizagire abanyezamu beza mu minsi iri imbere.

Yagize ati: ” Nje hano kugira ngo nzamure urwego rw’abanyezamu ba APR FC, nimvuga urwego ntibyumvikane ko ruri hasi oya, ahubwo hari bike by’ingenzi nje kongeramo. Narebye imikino y’iyi kipe itari myinshi ariko usanga harimo ibintu bimwe na bimwe byo gukosora, nk’uburyo bakorana na ba myugariro babo, uburyo basimbuka, uburyo bakina imipira ku kirenge, aho bawutanga, gupanga abakinnyi ku rukuta igihe hagiye guterwa imipira y’imiterekano, gusohoka n’ibindi tuzagenda turebera hamwe n’umutoza Mugabo.”

Uyu mutoza w’abanyezamu yavuze ko ikipe ya APR muri rusange ubu ihagaze neza cyane ugereranyije n’uko yakinaga muri CECAFA.