Print

Bugesera: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema abana be b’impanga ku bunani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2020 Yasuwe: 4771

Uyu mugabo yatashye iwe mu rugo saa yine z’ijoro, ageze mu rugo atangira gutongana n’umugore we, umugore yaje kumucika abura aho arengereye, nibwo yafashe abana be b’impanga bafite imyaka 5 abinjiza mu cyumba kimwe afata umuhoro atangira kubatemagura avuga ko nyina yamunaniye.

Ku bw’amahirwe uyu mugore wari wihishe yatabaje abaturanyi be bafata uyu mugabo,nta mwana n’umwe arica ,n’ubwo yabakomerekeje cyane bakajyanwa igitaraganya ku bitaro bya ADEPR Nyamata.

Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kagenge, Rutembesa Frederico, yabwiye ikinyamakuru Hanga.rwdukesha iyi nkuru ko ,aya makuru ari impamo.

Ati:’’Nibyo koko, Ndayambaje yatashye mu ijoro yasinze atongana n’umugore we, amucitse yadukira abana be b’impanga babiri b’imyaka itanu arabatema, umwe yakomeretse mu ijoshi, undi yamutemye akaguru, usibye ko ubu bari kwa Muganga bari kwitabwaho n’abaganga ’’.

Uyu muyobozi yavuze ko, uyu muryango nta makimbirane yari asanzwe awuziho, ngo nabo byababereye amayobera.

Uyu muyobozi arakangurira abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo, naho babibonye arasaba ko batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi hakiri kare.

Uyu mugabo watemye abana yibyariye akeka ko ari umugore we ari gutema yashyikirijwe polisi, akaba afungiye kuri station ya polisi ya Mayange.