Print

Balotelli yanyoye agasembuye kenshi ku bunani birangira akoze impanuka ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2020 Yasuwe: 4289

Mario Balotelli yagonze igipangu cy’inzu y’uruganda rw’imigati mu mujyi wa Brescia mu gitondo cyo kuwa Gatatu ku bunani.

Nkuko ikinyamakuru Corriere della Sera imodoka nshya ya Balotelli yitwa Fiat 500 Abarth yagonze igipangu cy’uruganda rw’imigati ruturanye n’iwe nyuma y’aho inshuti ye yari itwaye yashatse gukatira ibuye.

Balotelli w’imyaka 29 n’inshuti ye ntacyo babaye ariko iyi modoka ye yarangiritse cyane imbere yayo.

Balotelli wakiniye Manchester City na Liverpool,yaraye mu kabyiniro we n’inshuti ze mu ijoro ryo kuwa kabiri ariyo mpamvu yagonze iki gipangu mu rukerera.

Balotelli yataye iyi modoka ye ku muhanda nyuma yo kwangirika,agenda n’amaguru yerekeza mu rugo rwe ahitwa Mompiano.

Balotelli yaranzwe n’amahano menshi mu myaka amaze mu mupira, kuko muri 2011 polisi y’Ubwongereza yahurujwe igitaraganya kugira ngo izimye inzu ye yari amaze gutwika ari guturitsa ibishashi [Fireworks].