Print

Umuhanzi Rihanna arashinjwa n’abafana be kubifatira akababeshya

Yanditwe na: Martin Munezero 4 January 2020 Yasuwe: 1476

Muri uyu mwaka uyu muhanzi yari yabwiye abafana be ko ari gutegura album ye ya cyenda yise ‘R9’ yavugaga ko izajya hanze mbere y’uko 2020 igera.

Mu mpera z’umwaka ushize mu Ukuboza , Rihanna yashotoye abafana be bari bamaze igihe bategereje ko ashyira hanze iyi album; maze ashyira imbwa ku rukuta rwe rwa Instagram iri kubyina indirimbo yitwa ‘Jump Around’ ya House of Pain arangije arandika ati “Ibigezweho: Njye ndi kumva R9 ubwanjye nkashidikanya ku kuyishyira hanze”.

Abafana b’uyu muhanzikazi ku rukuta rwa Twitter bahise batangiza #Hashtag bitiriye iyi album maze batangira kugaragaza ko Rihanna yababeshye ndetse batabyishimiye.

Uwitwa @chuuzus yagiye ku rukuta rwe arandika ati “ Mu cyimbo cyo kwinjirira telefoni z’ibyamamare na konti zabyo za Twitter ni kuki mutakora ibintu bifite akamaro mukinjirira mudasobwa ngendanwa ya Rihanna mugashyira hanze album ye nshya.”

Hari n’uwanditse ati “Rihanna yabwiye buri wese ko mu 2019 azashyira hanze album nshya ariko yarabeshyaga icyo yakoze ni ugushyira hanze album y’amafoto gusa […]”

Kugeza ubu Rihanna ntabwo aravuga igihe iyi album ye izagira hanze gusa yiseguye ku bafana be ababwira ko bitamukundiye ko ijya hanze muri uyu mwaka.

Uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze mu 2016 ubwo yashyiraga hanze iyo yise ‘Anti’, iyo yari yashyize hanze mbere y’iyi niyo yise ‘unapologetic’ yagiye hanze mu 2012.