Print

Manchester United yavuye ku izima yemera gutanga Paul Pogba kugira ngo ibone rutahizamu ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2020 Yasuwe: 7113

Manchester United yiyemeje kurekura Pogba akerekeza muri Inter Milan igihe nayo yabaha uyu rutahizamu w’umunya Argentina,Lautaro Martinez,ukomeje kwigarurira imitima ya benshi,ikanongeraho amafaranga make.

Iminsi Pogba asigaje mu ikipe ya Manchester United ni mike kuko amakie akomeye arimo Real Madrid na Juventus amwifuza cyane.

Umutoza Antonio Conte arifuza kongera gukorana na Pogba bagiranye ibihe byiza muri Juventus ariyo mpamvu ngo yakwemera gutanga Lautaro kugira ngo amubone.

Mu minsi ishize,uhagarariye Pogba witwa Mino Raiola yavuze ko atifuza kuzongera gukorana na Manchester United ariyo mpamvu ishobora gutuma uyu Mufaransa nawe yigendera.

Amakuru avuga ko Lautaro Martinez afite agaciro ka miliyoni 80 mu gihe United yifuza ko uwashaka Pogba yabaha miliyoni 150.


Lautaro Martinez arifuzwa cyane na Manchester United