Print

Zlatan Ibrahimovic yongeye gutangaza amagambo yuzuyemo ubwiyemezi bukabije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2020 Yasuwe: 3527

Kuwa Gatanu ubwo yerekwaga itangazamakuru,yavuze ko ku myaka ye 38 amakipe menshi yamwirutseho amusaba ko yayasinyira kurusha uko byagenze ubwo yari akiri muto afite imbaraga zo gukina.

Yagize ati “Ku myaka 38,nakiriye ubusabe bwinshi bw’amakipe anyifuza kurusha uko byari bimeze ubwo nari mfite imyaka 28.Buri mwaka uba utandukanye n’indi.Ku bijyanye n’imbaraga uragabanya ariko ubunararibonye bugufasha gukora ibintu mu buryo butandukanye.Iyo uri umukinnyi w’umunyabwenge uba uzi ibyo ugomba gukora nibyo utakora.Aho kwirukanka cyane uhitamo gushotera kure.”

Zlatan umaze igihe kinini adakina nyuma yo gusezera muri LA Galaxy mu Ugushyingo 2019,yitezweho kuzahura AC Milan isigaye iri ku rwego rwo hasi.