Print

Diamond yahishuye ibyo yaganiriye na Perezida Magufuli ubwo yamuhamagaraga ari ku rubyiniro

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2020 Yasuwe: 3095

Ubwo Diamond yari mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki yakoreye Kigoma tariki ya 31 Ukuboza 2019, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yaramuhamagaye aramushimira ndetse anaboneraho akanya ko kwifuriza umwaka mushya abaturage be ayoboye.

Ibi bintu byatunguye abantu benshi, na Diamond na we ku giti cye byaramutunguye cyane kuba Perezida w’igihugu yamuhamagara kuri telefoni byongeye ari ku rubyiniro, gusa yemeza ko na mbere y’aho hari ibyo yari yabafashijemo.

Yagize ati “mbere y’uko tugera Kigoma, Perezida yari yasabye abantu kuza kudushyigikira bakatuba hafi. Ibyo niba bitari bimuhagije, yarimo anakurikirana igitaramo cyacu kirimo kuba ‘live’, ibyo sinabitekerezaga pe. Yaje gufata umwanzuro wo kumpamagara ndi ku rubyiniro adushimira aho umuziki wacu ugeze, yaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza abanyatanzaniya umwaka mushya. Ni Perezida wihariye.”

Diamond kandi yakomeje avuga ko yabemereye kuzabubakira inzu 2 zigezweho z’imikino n’imyidagaduro mu mujyi wa Dar es Salaam.

Yagize ati “kuri ubu hano Dar es Salaam hari Arena 2 zigiye kuhubakwa, leta ni yo izazubaka, ni ibintu byiza cyane kuri twe nk’abahanzi.”

Ubwo aheruka mu Rwanda, Diamond yasuye Kigali Arena, nyuma yo kuyitembera yageze muri Tanzania avuga ko azasaba Magufuli akazabubakira Arena nk’iyo yabonye mu Rwanda.