Print

Abafana ba Malmo basenye ishusho ya Zlatan Ibrahimovic bamuziza kugura imigabane muri mukeba [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2020 Yasuwe: 4964

Aba bafana bamaze iminsi bangiza iki kibumbano,babanje kucyambika umufuniko w’umusarani,ubwa kabiri bagica izuru none kuri iki cyumweru bakirimbuye bagikubita hasi.

Mu ugushyingo umwaka ushize,Zlatan yavuze ko yaguze imigabane ingana na 50 % muri Hammarby ndetse yifotoza afashe umupira w’iyi kipe,bitera umujinya abafana ba Malmo yamuzamuye.

Aba bafana ba Malmo bazanye urukezo bakata amaguru y’iki kibumbano cyikubita hasi.
Uwakase iki kibumbano yagikatiye hejuru y’ibirenge cyikubita hasi nkuko amashusho yabigaragaje.

Meya w’umujyi wa Malmo, Frida Trollmyr yabwiye AFP ati “Ndabyumva neza ko abantu bababajwe n’imyitwarire ya Zlatan ariko si byiza ko bangiza ishusho twamukoreye.”

Iki kibumbano cyubakiwe Zlatan inyuma ya stade ya Malmo mu rwego rwo kumuha icyubahiro ko yazamuye izina rya Sweden muri ruhago n’iyi kipe.