Print

Ibigo by’ Abanyamerika bikomeye ku isi nka Microsoft, Apple, Dell, Google na Tesla birashinjwa guhohotera abana bato muri Congo

Yanditwe na: Martin Munezero 6 January 2020 Yasuwe: 1392

Mu mirimo ikoreshwa aba bana harimo gukoreshwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Cobalt muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu kiri mu bikize kuri ubu bwoko bw’amabuye ku isi ariko ibirombe byacyo bikaba byarigaruriwe n’amakompanyi akomeye yo muri Amerika.

Iri tsinda rikora ibikorwa byo kurengera no gukora ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu (International Advocacy Group) ryashyize hanze imibare y’abana benshi ibi bigo bikoresha imirimo ivunanye mu birombe by’amabuye y’agaciro ajya gutunganywa mu nganda zabyo zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefoni n’ibindi nk’uko inkuru icukumbuye ya CNN ibivuga.

Ibigo by’inganda za Apple, Microsoft, Dell na Tesla ni ibigo bikomeye by’Abanyamerika bikomeje gushyirwa mu majwi ku guhonyora uburenganzira bwa muntu bigamije inyungu zabyo bwite.

Ni mugihe muri 2018 muri raporo icukumbuye ya CNN hagaragaye ko hari bamwe mu bana bagiye bapfira mu mpanuka z’ iyi mirimo yo mu birombe bya Cobalt, mu gihe babaga barataye ishuri.

Umwe muri aba bana wagiriye impanuka muri iyi mirimo ivunanye waganiriye na CNN yavuze ko yaguye mu kirombe ubwo yarimo agikoramo ubu akaba yararemaye urutugu kuberako abamukoreshaga batigeze bamuvuza na rimwe.

Ibi bigo byombi bihakana ibyo bishinjwa n’uyu muryango ndetse na bamwe muri aba bana mu gihe Microsoft yo yanze kugira icyo ivuga ku byo iregwa.

Uyu muryango ukaba utabariza aba bana ndetse ukavuga ko ibi bigo bigomba guha impozamarira kuri aba bana bahohotewe bagakoreshwa imirimo ivunanye bataruzuza imyaka y’ubukure bamwe bikaba byarabasigiye ubumuga n’ibindi bibazo bitandukanye.