Print

Mukagatsinzi yamaze iminsi 8 atarya atananywa asaba umugabo

Yanditwe na: Martin Munezero 6 January 2020 Yasuwe: 6300

Mukagatsinzi Floride utuye i Kanombe ibi yabitangaje Afrimax dukesha iyi nkuru. Ni umuririmbyi no gutambutsa ijambo ry’Imana,ngo yavukiye mu muryango wo mu idini gatulika ariko nyuma mu nzozi aza kubonekerwa afata umwanzuro wo guhindura idini.

Ati”Nakuriye mu muryango wa Gatolika nza gukizwa ndi umwana muto.Nakijijwe mu mwaka w’1998 nari umwana muto cyane rimwe ndyamye naje kugira inzozi mbona umugabo araje amfata ikiganza aranjyana anjugunya mu rwobo rwaka umuriro hashize akanya nyuma yaho aramfana anjyana ahantu hari ubusitani bwiza cyane ambwira ko ni nkizwa nzajya mu ijuru, ni uko rero mpita njya mu barokore data arankubita mbivamo nanone ndyamye nongera ndota inzozi za wa mugabo ansaba kutananira ababyeyi .”

Mu buzima bw’agakiza ngo hari ibyo Imana yamukoreye.

Ati”Hari urungano rwanjye rwapfuye ruguye mu byago.Mfite imyaka 17 y’amavuko nafashe igihe mara imnsi nsengera umugabo ngenda numva ntazaba umuntu usanzwe namaze mu masengesho y’iminsi 7 nsengera umugabo icyo gihe nari mfite imyaka 17 ntaragera igihe cyo gushaka ariko Imana irabinsaba imfasha guhura n’uwo nkeneye usobanukiwe Imana n’urukundo icyo ari cyo.

Nukuri Imana ijya yumva ngeze mu gihe cyo kurambagizwa abantu baraje ari benshi ariko kuko nasenze Imana yanyeretse ibimenyetso binyereka ko ari we ankundira kuvuga ubumwa ndetse dufatanya umurimo w’Imana. Nashatse umuntu ukijijwe ufite gahunda sinashaka umuntu utazi iby’Imana kuko atanyemerera kwisanzura.”


Comments

sezibera 6 January 2020

Kwifuza umufasha is normal.Mwibuke ko Imana ikimara kurema Adamu,yahise imuha umufasha.Byerekana ko Imana idukunda cyane.Niyo mpamvu natwe tugomba kuyumvira,tugakora ibyo idusaba,niba dushaka kuzaba muli paradizo iteka ryose,kandi ikazatuzura ku munsi wa nyuma.Abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko Imana itazabazura.Bivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.