Print

Kenya: Pasiteri yatereye icyuma umugore we mu iteraniro arangije nawe ahita acyitera arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2020 Yasuwe: 3643

Ikinyamakuru Nairobi News cyatangaje ko uyu mupasiteri witwa Elisha Misiko yakuye mu mufuka icyuma yari yitwaje ku ruhimbi arangije ahita agitera umugore we bari bicaranye mu mutwe no mu mugongo.

Uyu mupasiteri yahise akura iki cyuma mu mugore we arangije ahita acyisogota mu ijosi ahita apfa.

Uyu mugore yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Coast General ariko ahagera yapfuye.

Umuyobozi wa Polisi ya Kisauni witwa Julius Kiragu yemeje aya makuru ariko avuga ko bagikora iperereza ku cyateye uyu mupasiteri kwicira umugore we mu rusengero yarangiza akiyica.

Polisi yavumbuye urwandiko rw’amapaji 17 rwanditswe na pasiteri Mitsiko rurimo uko yari abanye nabi n’umugore we bikagera ubwo yiyemeza kumwica nawe akiyica.

Polisi yanze gushyira hanze uru rwandiko rwa pasiteri Mitsiko.Imirambo yaba bombi iracyari mu bitaro bya Coast General.