Print

Kayumba Nyamwasa na bamwe mu bayobozi bafatanyije kuyobora RNC bashobora kwamburwa ubuhungiro kubera itegeko Afurika y’Epfo yashyizeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2020 Yasuwe: 12935

Afurika y’Epfo yavuze ko guhera kuwa 01 Mutarama 2020, impunzi zizongera gukorera politiki ku butaka bwayo zizahita zirukanwa igitaraganya.

Nkuko RFI ibitangaza, nta mpamvu iki gihugu cyagaragaje yatumye gifata uyu mwanzuro watumye abanyapolitiki baba muri Diaspora batandukanye bahungabana.

Iki gihugu ngo cyakajije ingamba z’ukuntu impunzi zigomba kujya zinjira muri iki gihugu, ndetse n’imibereho yazo.

Abkongomani benshi bahungiye muri Afurika y’Epfo bakunze gukorera inama muri iki gihugu.

Uwitwa Paky umaze imyaka 20 ahungiye muri Afurika y’Epfo,yavuze ko iri tegeko ridakwiriye ati “Ni gute ubuza umuntu uri gushaka ubuhungiro gukora ibikorwa bya politike?.Uyu mugabo yavuze ko gukora politiki ishobora gutuma hari ibihinduka impunzi zigasura iwabo.

Zimwe mu mpunzi zabwiye RFI ko zidafite gahunda yo gukora politike kuko ngo bari mu mashyaka atandukanye iwabo ariyo mpamvu byarangiye bahunze.

Afurika y’Epfo ntiyatangaje ibikubiye muri iri tegeko ariyo mpamvu abanyamategeko bamwe bavuze ko ngo ribangamiye uburenganzira bw’impunzi.

S’ubwa mbere Afurika y’Epfo igaragaje ko idashaka ko impunzi zikorera poitiki ku butaka bwayo,kuko kuwa 6 Kanama 2012, Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gishinzwe Ububanyi n’Amahanga (DIRCO) cyatangarije isi ko cyabujije Abanyarwanda bahahungiye, barimo Kayumba Nyamwasa, kugira uruhare mu bikorwa bya politiki bari ku butaka bwayo.

Kayumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010 aho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya Rwanda National Congress, RNC.


Comments

karekezi 7 January 2020

Ndi Kayumba nareka Politike ngashaka imana.Kubera ko aho kumufasha kubona ubutegetsi,imutera ibibazo hamwe n’abo bafatanyije.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.