Print

Burundi: Imbonerakure zateze umupadiri zishaka kumugirira nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2020 Yasuwe: 2797

Nkuko ababonye ibi biba babitangarije ikinyamakuru SOS Media Burundi,izi mbonerakure zari mu myitozo ya gisirikare zateze imodoka y’uyu mupadiri uyobora diyosezi zishaka kumuhohotera.

Bagize bati “Imbonerakure zakoraga imyitozo ya gisirikare.Zibonye padiri zahise zifunga inzira ye yerekezaga mu karere ka Birongozi karimo umujyi mukuru w’intara.”

Umukozi wo muri komini Rutana niwe wari uyoboye izi mbonerakure zashatse guhohotera padiri.

Izi mbonerakure zatutse ibitutsi byinshi uyu mupadiri mu Kirundi birimo kumwita umuhirimbiri ngo nawe yarabibise mu misa.

Izi mbonerakure ngo zarakajwe na misa uyu mupadiri yasomye kuri noheli aho yasabye abayoboke ba kiliziya gusangira ibyo batunze n’inshuti zabo,abakene n’imihirimbiri.

Izi mbonerakure ngo ziyumvisemo ko arizo padiri Nduwamungu yise imihirimbiri gusa ntiyigeze avuga izina ryabo.

Abaturage bo muri aka gace ka Rutana basabye ishyaka rya CNDD-FDD guhagarika izi mbonerakure zashatse guhohotera uyu mupadiri.