Print

Iran: Esmail Qaani wasimbuye Gen.Soleimani yavuze ko kwihorera kuri US ari isezerano bahawe n’Imana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2020 Yasuwe: 5764

Muri uyu muhango wari witabiriwe na benshi,umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei,yagaragaye ari kurira mu ruhame arangije asengera ati “O,Allah,bakeneye imbabazi zawe kuko uratekereza cyane guhana abagaragu bawe.”

Urupfu rwa Soleimani kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,rwabyukije uburakari bw’abanya Iran benshi ariyo mpamvu amamiliyoni yitabiriye umuhango wo kumwunamira no kumusezeraho bwa nyuma.

Gen.Soleimani yari inkoramutima y’uyu muyobozi w’’ikirenga wa Iran Khamenei ariyo mpamvu mu kumusezerano yagaragaye ari kurira amarira menshi.

Esmail Qaani wahise agirwa umuyobozi w’umutwe w’ingabo zitwa Quds,yabwiye abitabiriye umuhango wo gusezera kuri Soleimani yasimbuye ko “Kwihorera ari isezerano bahawe n’Imana” ndetse agiye gukomeza inzira Soleimani yatangiye.

Yagize ati “Kwihorera ku guhorwa Imana kwa Soleimani n’isezerano twahawe n’Imana kuko niyo muhozi wa mbere.Tuzakomeza inzira yo kwiha imana nk’iya Soleimani kandi kwicwa kwe bizatuma dukura US mu karere.”

Soleimani yari umugabo wa kabiri wari ukomeye muri Iran ariko yishwe n’ibitero by’indege za US mu cyumweru gishize ari mu mujyi wa Baghdad.

Ubundi abayisilamu bahita bashyingura uwapfuye ariko Soleimani siko byagenze kuko yaguye muri Iraq biba ngombwa ko azanwa muri Iran yavukiye.

Kugeza ubu ntacyo Iran irakora mu guhorera uyu musirikare wayo ukomeye gusa yasabye abaturage gukusanya miliyoni 80 z’amadolari kugira ngo bazigire igihembo cy’uzica perezida Donald Trump.

Perezida Trump yabwiye Iran ko niyibesha ikagira ikigo cya US itera cyangwa umunya US ikoraho bazahita batera ibisasu bikaze ku birindiro byayo 52 byihuse.Umwuka mubi ukomeje gututumba.