Print

Abafana basenye ikibumbano cya Zlatan Ibrahimovic[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 January 2020 Yasuwe: 1433

Mu Gushyingo umwaka ushize wa 2019 nibwo Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko yaguze imigabane ingana na 50% mu ikipe ya Hammardy isanzwe ikomeye mu gihugu cya Suwede uyu mukinnyi akomokamo aza no kwifotoza yambaye umwambaro w’iyi kipe ari nabyo byateye umujinya abafana ba Malmo bahise bamwikoma bavuga ko agambaniye ikipe yabo kuri mukeba.

Kuva ubwo aba bafana batangiye kujya ku cyibumbano cya Zlatan bari baramwubakiye kuri stade yabo batangira kugisenya buhoro buhoro kugeza ubwo bakirangije kirundumurira hasi.

Amakuru aravuga ko babanje kugisenya gahoro gahoro bagica izuru none mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru dusoje baraje bagisenya cyose kirahirima bifashishije ibyuma n’ibindi bikoresho bikomeye bikata ibyuma. Iki kibumbano kikaba cyari cyubatse hanze imbere ya sitade ya Malmo ifatwa nk’iya mbere muri Suwede, cyikaba cyari cyarashyizweho mu rwego rwo guha agaciro uyu mukinnyi w’icyamamare wazamukiye muri iyi kipe akanayimenyekanisha ku rwego rw’isi.

Polisi yo muri iki gihugu itangaza ko yabwiye AFP ko iri gukora iperereza ngo hamenyekane uwakoze ibi kuko uwabikoze yabikoze nijoro abantu bose baryamye gusa ivuga ko ikigashidikanywaho ari uko byakozwe n’abafana ba Malmo bitewe n’umujinya bari bamaze iminsi bafitiye uyu mukinnyi.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Malmo, Frida Trollmyr wagize ati « Ndabyumva neza abantu bababajwe n’imyitwarire ya Zlatan ariko si byari byiza ko bangiza ishusho twamukoreye. »

Zlatan Ibrahimovic asigaye akina muri AC Milan mu Butaliyani