Print

Pep Guardiola yatangaje ikintu gitangaje yasimbuza gutoza ikipe ya Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 3896

Pep Guardiola yavuze ko atazigera atoza Manchester United na Real Madrid ndetse ngo aho kugira ngo azitoze yahitamo kureka gutoza akajya kwikinira Golf mu kirwa cya Maldives.

Yagize ati “Nyuma yo gutoza City sinatoza United.Ni nkuko ntatoza Madrid.Ntibyabaho.Nakwigira muri Maldives ndamutse mbuze andi makipe ampa akazi.Ubanza ntajya muri Maldives kuko nta masomo ya Golf ahaba.”

Pep Guardiola urahura na Manchester United kuri uyu mugoroba mu mikino ya ½ cya Carabao Cup,yavuze ko aterekeje Old Trafford gutsinda United ahubwo ngo agiye gukina neza akareba uko yakongera kugera ku mukino wa nyuma w’iki gikombe amaze gutwara inshuro 2 zikurikiranya.

Pep yavuze ko yubaha cyane Manchester United ndetse ngo nubwo idakomeye nkuko yahoze ariko ngo yizeye ko izongera gukomera ikanatwara Premier League.