Print

Lady Gaga yahishuye agahinda aterwa no kuba yarafashwe ku ngufu inshuro ebyiri zose

Yanditwe na: Martin Munezero 7 January 2020 Yasuwe: 2006

Ibi yabitangaje mu kiganiro ” Oprah’s 2020 Vision : Your Life in Focus Tour ” gikorwa n’umunyamakuru w’icyamamare Oprah Winfrey aho atumira ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Stefani Joani Angelina Germanotta w’imyaka 33 y’amavuko wamamaye ku izina rya ‘Lady Gaga’ ahishura bimwe mu byaranze ubuzima bwe akiri muto.

Yagize ati “Nafashwe ku ngufu inshuro ebyiri mfite imyaka 19 ndetse binantera ihungabana. Nyuma y’ibyo naje kuba icyamamare nkajya nzenguruka isi, nkava mu cyumba cya Hoteli nkajya mu igaraji, nkava mu modoka ihenze nkajya ku rubyiniro. Ntatangiye guhura n’ububabare mu mubiri wajye wose.»

Lady Gaga kandi yagarutse kandi ku kuba yaricujije indirimbo yemeye gukorana n’umuhanzi R. Kelly kuri ubu umaze iminsi ari mu nkiko kubera ibyaha ashinjwa byo gusambanya abana maze avuga ko yumva atewe isoni nayo ndetse ko agiye kuzayisibisha ku mbuga zose.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Do What You Want’ Lady Gaga yayikoranye na R. Kelly muri 2013. Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize nibwo yanditse kuri Twitter ye avuga ko agiye kuyisibisha ku mbuga zose za internet kuko yumva ari igisebo kuba yarahuriye mu ndirimbo n’umuntu wabaye ruharwa mu gusambanya abana no kubafata ku ngufu.

Iki kiganiro cya Oprah Winfrey bteganyijwe ko kizajya kinyuramo ibyamamare bitandukanye ndetse vuba hakazanyuraho Tina Fey, Jennifer Lopez, Michelle Obama n’abandi mu bihe bitandukanye.