Print

Aubameyang yavuze ku makuru yo kuva muri Arsenal abereye kapiteni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 2984

Pierre-Emerick Aubameyang wanze kongera amasezeranoye ateganyijwe kurangira muri 2021,kuri uyu wa mbere yavuze ko ashaka gufasha Arsenal kugaruka ku rwego rwo hejuru nta gahunda yo kuyivamo afite.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga ku bihuha bimaze iminsi bimvugwaho mu binyamakuru,abantu bakunda guhimba amakuru ariko bakwiriye kwibanda ku bibera mu kibuga.Ndi kapiteni wa Arsenal,nkunda iyi kipe.Ndashaka kuyikorera no kuyifasha kugaruka ku rwego rwo hejuru aho ikwiriye kuba.”

Ibi Aubameyang yabitangaje nyuma y’aho Arsenal itsinze United ibitego 2-0, aho yakomeje ati “Ubu ndi hano.Ndi hano 100%.Kuva Arteta yagera hano,yashyize ibintu byose ku meza.Yatubwiye ibyo adukeneyeho kandi nta mpaka twagiye.”

Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize,ibinyamakuru byo mu bwongereza byavuze ko uyu munya Gabon w’umuhanga mu gutsinda ibitego ashobora kwerekeza muri Inter Milan cyangwa FC Barcelona.