Print

US yimye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran VISA yo kwitabira inama ya UN

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 3447

Minisitiri Mohammad Javad Zarif yatangaje ko US yamukomanyirije kujya muri iyi nama mu rwego rwo kwirinda ko yayitamaza.

Yagize ati “Baratinya ko umuntu yabavamo agashyira hanze ukuri.”

Ibi Minisitiri Zarif yabitangaje mu gihe igihugu cye cya Iran cyitegura gushyingura Qassem Soleimani wishwe na US kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ibi bihugu byombi birimo kurebana ay’ingwe nyuma y’urupfu rw’uyu mujenerali wafatwaga nk’umuyobozi wa Kabiri wa Iran.

Mu masezerano ya 1947 UN,igihugu cy’Amerika nicyo cyemerewe guha abahagarariye ibihugu by’amahanga za VISA zo kwinjira muri iyi nama gusa Leta ya Washington ivuga ko itatanga iyi VISA kubera impamvu zirimo umutekano,iterabwoba n’amategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi wa UN, Stephane Dujarric yanze kugira icyo atangaza ku kwimwa visa k’uyu munya Iran.

Zarif yari mu bemerewe kwitabira iyi nama mbere y’uko Soleimani yicwa ariko nyuma y’urupfu rwe bahise bamwima VISA aho bikekwa ko byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko anenga byeruye Leta zunze ubumwe za Amerika ku rupfu rwa Soleimani.
.