Print

Perezida Putin yasuye Syria inshuti magara ya Iran mu rugendo rutunguranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 6042

Nyuma y’igihe Uburusiya bufasha bikomeye Syria,Perezida Putin yasuye iki gihugu mu ruzinduko rwagizwe ibanga rikomeye ariko rwatumye benshi bacika ururondogoro kuko ruje nyuma y’iminsi mike igihugu cya Iran gusanzwe ari inshuti ya Syria gikozwe mu jisho na US aho umujenerali wacyo wari umunyacyubahiro ukomeye Qassem Soleimani yiciwe.

Amakuru aturuka I Damascus mu murwa wa Syria nuko Vladimir Putin yahuye n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Bashar al- Assad n’itangazamakuru rya Leta.

Uru rugendo rwa Putin n’urwa kabiri akoreye muri iki gihugu cyayogojwe n’intambara guhera mu mwaka wa 2015, aho Uburusiya bwohereje ingabo zo gufasha Assad.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho Amerika igabiye ibitero muri Iraq ikica Gen. Qassem Soleimani wafatwaga nk’umuyobozi wa kabiri wa Iran nayo isanzwe ari inshuti ya Syria.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov,yavuze ko aba baperezida bombi baganiriye kuri raporo zitandukanye z’ingabo mu duce dutandukanye twa Syria.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya SANA ntibyigeze bitangaza byinshi ku ruzinduko rwa Putin gusa byavuze ko yahuriye na Assad mu birindiro by’ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Damascus.

Putin yaherukaga gusura Syria muri 2017 aho yavuze ko akazi ingabo ze zahawe muri Syria kakozwe neza ndetse uyu munsi yavuze ko igice kinini cya Syria cyagaruwe n’izi ngabo.

Andi makuru aravuga ko Putin yaba yagiye muri Syria kwiga uko Uburusiya,Iran,Iraq na Syria bashinga ikigo cy’ubutasi bahuriyeho kigamije kurimbura ISIS.