Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri, tariki ya 6 Mutarama 2020,mu mudugudu wa Runyinya, akagali ka Rugarama mu karere ka Nyarugenge.
Umuturage utuye munsi y’irimbi rya Nyamirambo witwa Ntaganira Andre,yabwiye Ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru ko mu ijoro ryakeye yumvise umuntu uhonda urugi agirango n’umujura ahamagara ushinzwe irondo atabaza, nibwo baje basanga umusore aryamye muri ruhurura y’amazi avirirana amaraso yakaswe ijosi, imyenda yose yamuhiriyeho.
Ati:’’Natabaje irondo mu ijoro nka saa cyenda, ngira ngo natewe n’abajura nibwo bangezeho dusanga imbere y’iwanjye haryamye umusore yahiye umubiri wose imyenda n’inkweto bicumba imyotsi ari gutaka cyane ’’.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubu bugome butari busanzwe muri kano gace, avuga ko ari ubwambere ibintu nk’ibi abibonye mu mudugudu wabo.
Aho batwikiye uyu musore, muri ruhurura y’amazi, hagaragara uducupa tw’inzoga bita suruduwire, n’akajerikani kasigayemo lisansi bamutwikishije ndetse n’imyenda n’inkweto byahiye.
Ubwo iki kinyamakuru cyageraga muri kano gace kabereyemo ubu bugizi bwa nabi, imodoka ya polisi yamutwaye ajyanwa ku bitaro bya CHUK kugirango yitabweho n’abaganga, cyane ko bamusanze atarashiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyamirambo Mutuyima Gabriel yavuze ko, uyu Kabayiza Jean Paul yageze kwa muganga arembye cyane aza kwitaba imana mu masaha ya saa munani (14hoo") z’amanywa.
Ahh! nakumiro
Mana tabara izi dayimoni zadutse mu Rwanda guhera 1994 uzirukane mu gihugu cyawe.Njyewe Kigali isigaye inshisha rwose.
Mbega mvega uziko abo bantu ari interahamwe.Nabagome bamwishe urwagashinyaguro