Print

25 biganjemo abarwanyi ba FDLR bapfiriye mu mirwano yabashyamiranyije n’inyeshyamba za NDC-R

Yanditwe na: Martin Munezero 8 January 2020 Yasuwe: 1848

Iyi mirwano yashyamiranyije impande zombi ku wa Mbere taliki ya 6 Mutarama 2020, ahitwa Katsiru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa NDC-R, Ngabo Désiré, yatangaje ko abantu 25 aribo bamenyekanye ko baguye muri iyo mirwano barimo abagore bane b’ingabo zabo naho abandi barenga 20 ari inyeshyamba za FDLR.

Ati “Twatewe na FDLR ifatanyije n’inyeshyamba za CMC/Nyatura ku birindiro byacu biherereye Katsiru. Imibare dufite y’abapfuye ni abagore bane b’ingabo zacu n’abandi bakomerekeyemo. Biragoye kuvuga umuba w’inyeshyamba za FDLR zishwe n’ingabo zacu ariko zirenga 25.”

Yakomeje avuga ko bazirukanye muri ako gace, ubu imirwano irimo kubera mu birometero bitandatu uvuye ahitwa Nyanzale.

Journal de Kinshasa yatangaje ko ubwo imirwano yabaga ingabo za RDC zitari muri ako gace.