Izi mbunda z’ibikinisho zari zizanwe muri iki gihugu n’abagizi ba nabi bari bafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’iki gihugu kiri kwitegura kwinjira mu matora.
U Burundi buhanzwe n’amahanga kubera aya matora byitezwe ko ashobora gukurikirwa n’imvururu za politike.
Imiryango mpuzamahanga ntiyizeye niba iki gihugu gifite ubushobozi bwo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Ikibazo cy’abahungabanya umutekano gikomeje gutera impungenge Abarundi cyane ko abarimo Imbonerakure bahohotera abaturage by’umwihariko abo mu ishyaka rya CNL riyobowe na Agathon Rwasa.Hari n’abajura bavuzwe mu mpera z’umwaka ushize ko bateye abaturage barabasahura.