Print

Perezida Trump yisubiyeho ku byo yari yarahiye kuzakorera Iran

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2020 Yasuwe: 9433

Perezida Trump yavuze ko nta buzima bw’Abanyamerika cyangwa ubw’abanya Irani bwaguye muri ibyo bitero kandi ko ibirindiro bya Amerika byangiritse buhoro gusa.

Ibitero bya Misire 22 za Irani ku birindiro bya Irbil na Al Asad byatewe mu gicuku cyo ku wa Gatatu.

Irani yavuze ko byari mu rwego rwo kwihorera kubera umujenerali wa Irani Qasem Soleimani wishwe na Amerika mu cyumweru gishize.

Igitero cya Amerika cyagabwe n’indege itagira umuderevu kigahitana Suleimani niyo nkomoko y’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirahita zifatira ibindi bihano bikomeye Irani mu rwego rw’ubukungu bizagumaho kugeza igihe Irani "ihinduriye imyitwarire yayo."

Perezida Trump yari yatanze impuruza ko azagaba ibitero bya gisirikare kuri Irani niramuka igabye ibitero ku birindiro byayo cyangwa abaturage, ariko kuri iyi nshuro yisubiyeho.

Inkuru ya BBC


Comments

rwakana 8 January 2020

Amerika ifite weakness mu guhanura Missiles.Niyo mpamvu Turkey yahisemo kugura S-400 from Russia zihanura indege,missiles na drones.Nuko nyine ziriya missiles nta precision zigira,naho ubundi abasirikare ba Amerika bali gushira.Gusa ntabwo birangiriye hariya.IRAN izakomeza irase Abanyamerika.
Wa mugani bishobora kubyara Third World War (intambara ya 3 y’isi) noneho ibihugu bikarwanisha atomic bombs.Kubera ko bibaye isi yashira,bible ivuga ko Imana izabatanga,igatwika intwaro zose zo ku isi,ndetse igakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure,iyo urebye ukuntu ibihugu bikomeye bishyamiranye kurusha kera.