Print

DRC: urupfu rw’umupolisi rwatumye Kaminuza ya Kinshasa itegekwa gufunga imiryango

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 1308

Umupolisi yiciwe mu myivumbagatanyo yabaye muri iki cyumweru inakomerekeramo abanyeshuri babarirwa muri mirongo.

Imyigaragambyo yamaze iminsi ibiri mu murwa mukuru yasembuwe n’iyongera ry’amafaranga y’ishuri yikubye hafi inshuro ebyiri.

Itangazo ryasohowe na polisi ryavuze ko abanyeshuri bahawe amasaha 48 kugira ngo babe bavuye kuri kaminuza no mu nzu z’amacumbi kandi ko uzafatwa akiri kuri kaminuza nyuma yo ku wa Kane, azafatwa nk’umucengezi akaba n’umwanzi wa rubanda.

Perezida Felix Tshisekedi ategerejwe kubonana n’itsinda riserukira abanyeshuri mu nama y’abaminisitiri izaba ku wa Gatanu mu rwego rwo kuganira kuri iki kibazo.