Print

Kevin de Bruyne yagaragaje ukuntu Manchester City yasuzuguye cyane United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 2565

Mu myaka yashize, Manchester City yajyaga guhura na United ikamara igihe kinini iyitegura ndetse ishaka amayeri yose ashoboka kugira ngo itazatsindwa akayabo k’ibitego, ariko kuri ubu ngo iyi kipe ya Pep Guardiola yakoresheje iminota 15 yimenyereza uburyo bw’imikinire bushya,irangije inyabika umukeba ibitego 3 byose mu gice cya mbere nkuko byatangajwe na de Bruyne.

Yagize ati “Twakoze imyitozo iminota 15 gusa mu gitondo mbere y’umukino.Twabikoze inshuro nyinshi ku makipe akina umukinnyi ku mukinnyi [man-against-man] arimo Cardiff, United na Barcelona mu mwaka wa mbere wa Guardiola.

Guardiola yatsinze Manchester United ibitego 3-1 kuwa Kabiri,bituma abona amahirwe yo kuba yagera ku mukino wa nyuma wa Carabao ku nshuro ya 3 yikurikiranya.

City yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu n’umwe kuko yaba Sergio Aguero na Gabriel Jesus bari ku ntebe y’abasimbura,ibintu bibaye ku nshuro ya 2 mu mezi 13 ashize.
Gundogan yabwiye abanyamakuru ko City ifite abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe ndetse ko nibakina nkuko bakinnye mu mukino ubanza United itazabona amahirwe yo kubasezerera aho isabwa kubatsindira ku kibuga cyayo ibitego 2-0.