Print

Mu rugendo rwo kubohora Uganda Perezida Museveni yahishuye uburyo yasigaye nta buringiti agira atizwa n’uburoso bw’amenyo

Yanditwe na: Martin Munezero 9 January 2020 Yasuwe: 3155

Yabitangarije mu rugendo rw’ibirometero 168 rwiswe ‘Afrika Kwetu’ rwatangiye ku Cyumweru tariki ya 6 Mutarama ubwo yari ageze ahitwa Kagogo mbere yo kwerekeza mu Karere ka Kiboga.

Mu kuvuga byinshi byari biruhanyije mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi mu 1986, yavuze ko yaburaga uko yitwikira ndetse ngo no koza amenyo byari ingorabahizi.

Ati: "Nakoresheje umuriro ngo ndebe ko nashyuha, mbone agatotsi ariko biba iby’ubusa. Nashoboraga gushyuha igice kimwe ngakonja ikindi. Uburingiti bwanjye bwatangiye kunuka, ariko icyo gihe numvaga buhumura. Ku buroso bw’amenyo, natabawe n’umuhungu wa Dr. Sebuliba wari warize Makerere, ampa ubwe bwite. Narabutetse kugira ngo nice mikorobi.”

Muri uru rugendo kandi Museveni yavuze ko ahitwa Bukomero ari ho Gen. Elly Tumwiine, Minisitiri w’Umutekano wa Uganda yarasiwe. Ni mu gihe hari ibyari byaratangajwe ko yarashwe ubwo abarwanyi ba NRA bagabaga igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba muri Mubende.

Muri uru rugendo rwe ruzamara iminsi irindwi nk’uko Chimp Reports ibitangaza, Museveni agamije kwibuka iminsi y’urugamba ari nako atanga ubutumwa ku baturage abasaba kujyana abana ku mashuri, gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse no kunganira Leta muri gahunda zitandukanye.