Print

Yaturiye ibyaha mu rusengero ahita atabwa muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 9 January 2020 Yasuwe: 5332

Yatawe muri yombi na polisi yo mu mujyi wa Mombasa wegereye inyanja.

Ibinyamakuru byo muri Kenya biravuga ko nyuma yo kwatura kw’uwo mugabo utaramenyekana, yemera ko yahoze mu mutwe w’abarwanyi ba kiyisilamu wa Al Shabab, pasiteri yahise abimenyesha inzego za polisi.

Igihe yari mu rukiko ku wa Kabiri, abategetsi basabye ko afungwa iminsi 10 kugira ngo polisi irangize iperereza ryayo.

Uwo mugabo yavuze ko yagarutse muri Kenya mu minsi ishize avuye muri Somaliya kandi ko afite amakuru ashobora gufasha inzego z’umutekano gukumira ibitero by’iterabwoba.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa, The Standard, cyanditse inkuru irimo irimo amagambo yavuzwe n’abashinjacyaha, bavuga ko uregwa afite ubushake bwo gufasha abakora iperereza abaha amakuru yatuma bata muri yombi abarwanyi ba Al Shabab.

Abashinjacyaha banze gutangaza umwirondoro w’uwo mugabo cyangwa umupasiteri wamureze ndetse n’urusengero yaturiyemo.

Mu mategeko y’idini rya Gatolika, abapadiri babujijwe kuzimura ubwirege bw’abayoboke mu muhango wo kwicuza ibyaha ufatwa nka rimwe mu masakaramentu arindwi agize inkingi z’idini.

Ariko ayo mategeko ntabwo areba abapasiteri bo mu yandi madini atemera umuhango wo kwicuza mu ibanga.

Abanyamakuru bavuga ko gahunda zo kugorora abantu bahoze mu mutwe wa Al Shabab zashyizweho mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kenya.