Print

Munyakazi Sadate yavuze ku birego by’umutoza Martinez Espinoza no ku mutoza mushya wa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 5471

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Rayon Sports yirukanye uwari umutoza wayo mukuru,Javier Martinez Espinoza,ariko hamaze iminsi havugwa amakuru ko iyi kipe itaramuha ibyo imugomba ariyo mpamvu agiye kuyijyana mu nkiko gusa Perezida Sadate yavuze ko ibyo bamugombaga babimuhaye.

Yagize ati “Ibyo narabyumvise ndetse nabonye n’ibaruwa y’umunyamategeko we ivuga y’uko tugomba kumuha ibyo tumugomba gusa iyo baruwa twayisubije tuvuga ko ibyo twagombaga guha umutoza Martinez twabimuhaye, birimo umushahara w’ukwezi yari amaze gukora,imperekeza y’ukwezi kumwe twumvikanye y’uko turamutse tumusezereye bitunguranye twamuha,hari uduhimbazamusyi tw’imikino 6 atari yagahawe n’itike y’indege imusubiza iwabo,nibyo twamugombaga.

Mpereye kuri iyo tike y’indege, navuga ko yahagurutse iwabo twaramuhaye imuzana n’imusubizayo.Ku duhimbazamusyi no ku mushahara yari amaze gukorera ukongeraho umushahara wo kumusezerera nibyo twashyize hamwe tureba ibyo nawe atugomba birimo amafaranga ya Avance twari twaramuhaye yari atarishyura.Tumaze kubibona twabikuyemo ndetse natangariza abanyarwanda bose ko ibyo yadusabaga byamaze kujya kuri konti ye. Nta kibazo na kimwe Rayon Sports ifitanye na Martinez ahubwo ashobora kuba afite indi myumvire.Ibyo twasabwaga twarabikoze."

Ku mutoza mushya Sadate yagize ati “Ku kijyanye no gushaka undi mutoza,twavuganye na FERWAFA,dusaba ko umutoza wungirije yaba atoza ikipe mu gihe tutarabona umutoza mukuru,ibyo bikaduha umwanya wo kugira ngo twicare dushishoze turebe umutoza udukwiriye kandi uzajyana n’imikinire yacu.

Navuga ko aka kanya ikipe twayiragije Kirasa by’agateganyo natwe tugashaka umutoza mukuru twitonze kugira ngo bitadushyira ku gitutu tugashyiraho umutoza tutazatindana.ikijyanye n’umutoza turacyabyigaho igihe nikigera tuzamutangaza.”

Kuri myugariro Rugwiro,Sadate yavuze ko bamuhaye igihe cyo kuruhuka mu mutwe,bamuha imyitozo yoroheje yo gukora ariko ngo aragaruka mu myitozo kuri uyu wa Kane aho biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga ku munsi wa 18 wa shampiyona.

Ku byerekeye Olokwei Commodore,ngo yaburiwe irengero nyuma y’umukino wa APR FC,abagarutse avuga ko yagiye adasabye uruhushya kubera ko yapfushije nyirakuru gusa ubuyobozi bwamusabye ibisobanuro ndetse ngo bwiteguye kumufatira ibihano nyuma yo gusuzuma ibisobanuro yatanze.

Rayon Sports iri kwitegura umukino izakina na AS Kigali kuwa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona uzabera kuri stade ya Kigali.