Print

Steven Gerrard yashyize hanze abakinnyi 5 bakomeye mubo yahuye nabo apfobya Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 5352

Gerrard urerutse gutsinda Celtic yari imaze imyaka myinshi yarazengereje Rangers atoza yavuze ko hari abakinnyi atazibagirwa bamuzengereje agikina muri Liverpool ariko avuga ko we akunda umukinnyi ukinana na bagenzi be ariyo mpamvu adakunda Cristiano Ronaldo wikunda.

Avuga kuri Cristiano Ronaldo na Messi yagize ati “Hari abakinnyi bari ku rwego rurenze cyane urwa buri wese uri hano.Messi na Ronaldo.Gusa Ronaldo ntiyajya mu ikipe yanjye kuko nibanda cyane ku cyo wakorera ikipe.Ronaldo yagufasha gutwara ibikombe byinshi ariko nkunda umukinnyi w’ikipe kurusha umukinnyi ukina ku giti cye.”

Gerrard yavuze ko ikipe ye y’abakinnyi 5 yahuye nabo ari Gianluigi Buffon, Zinedine Zidane, Ronaldinho,Paolo Maldini na Messi.



Ronaldinho na Messi bari mu bakinnyi 5 Gerrard yakunze cyane