Print

Indege ya Gisirikare ya Afurika y’Epfo yakoreye impanuka I Goma [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 5521

Amashusho n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyi ndege ya moteri 4 iri gucumba umwotsi nyuma yo kurenga inzira y’ikibuga k’indege k’i Goma ikagwa mu byatsi bigikikije.

Ikinyamakuru Radio Okapi cyatangaje ko nta muntu wapfiriyemo gusa nta makuru ahagije aratangwa kuri iyi mpanuka n’icyayiteye.Abatabazi bahise batabara barayizimya ubwo yari itangiye gushya.

Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo,Siphiwe Dlamini, yavuze ko iyi ndege yari mu butumwa bwa MONUSCO,yakoze impanuka ivuye gutanga ibikoresho mu gace ka Beni.

Ati "Indege ya C130 ya South African Air Force yari mu nzira igaruka i Goma ivuye Beni gutanga ibikoresho, ubwo yakoraga impanuka.Nta muntu n’umwe wakomerekeye mu mpanuka ariko ikipe y’abashakashatsi yatangiye gucukumbura ngo irebe icyateye iyi mpanuka."

Dlamini yabwiye abanyamakuru ko barabona andi makuru arambuye namara kuboneka.

Amakuru aravuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa C130 yazaga I Goma ivuye I Beni itangiritse cyane ko yarimo abasirikare .Andi makuru aravuga ko moteri yayo y’ibumoso ariyo yagize ikibazo cyatumye iparika nabi.

Abasirikare 59 ndetse n’abakozi bo muri iyi ndege bayivuyemo ari bazima nkuko byatangajwe.

Kuwa 24 Ugushyingo 2019, nabwo indege ntoyaya Dornier 228-200 ya kompanyi Busy Bee ,yarimo abagenzi 17 ibavanye I Goma yerekeza mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru yahiriye ku kibuga cy’indege cya Goma igihaguruka abantu benshi barimo n’abari bayirimo barapfa.

Iyi ndege yabuze uburinganire igwa mu gace kitwa Mapendo-Birere mu mujyi wa Goma hejuru y’inzu z’abantu aho yishe umuryango umwe wari mu nzu witegura kujya gusenga.