Print

Perezida Trump yishimiye imyanzuro y’urukiko rwamwemereye kubaka urukuta rutandukanya US na Mexico

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 2339

Nyuma y’igihe ahangana n’abademokarate banze kumushyigikira ku gitekerezo cyo kubaka urukuta rurerure rubuza abimukira b’abanya Mexico kwinjira muri Amerika,perezida Trump yashyigikiwe n’urukiko rwamwemereye kurwubaka.

Trump abinyujije kuri Twitter yagize ati “Urukiko rwa 5 rw’ubujurire rwatesheje agaciro urukiko rwibanze ruduha uburenganzira bwo kubaka urukuta runini cyane rwari rukenewe cyane ku mupaka wo mu magepfo.Miliyari 4 z’amadolari nizo zikenewe.Urukuta rwose rwatangiye kubakwa nako rugiye gutangira.”

Umuvugizi wa White House,Stephanie Grisham, yavuze ko kubaka uru rukuta ari insinzi ikomeye kuko ngo Amerika igomba kugira imipaka itekanye ndetse ngo uru rukuta ruzuzura byanze bikunze.

Trump yiyamamaje asezeranya uru rukuta rukumira abimukira gusa imyaka 3 yari ishize nta gikorwa aho byari impaka gusa we n’abademokarate.

Abimukira benshi bagerageza kwambuka ubutayu n’umugezi kugira ngo binjire muri US aho baba bahunze ihohoterwa,ubukene biba biri iwabo.