Print

Rwandair yavuze ku byavuzwe ko indege yayo yahiriye muri Israel

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2020 Yasuwe: 5342

Rwandair yavuze ko ibyabaye ari ikibazo gisanzwe kibaho ku ndege kandi ko byakemutse gusa abakwirakwije aya makuru bagaragazaga iyi ndege iri muri Israel iri gushya.

Rwandair yagize iti " Hari amakuru atariyo ari kugenda akwirakwira ku " ku muriro watse kuri moteri" yimwe mu ndege zacu. WB 503 [ubwoko bw’indege] yavaga Tel Aviv yerekeza i Kigali ejo hashize yagize ikibazo cy’umuriro ku gice cy’inyuma ubwo yari ikiri ku butaka. Ibi ni ibintu bisanzwe bibaho bituruka ku mavuta aba atahiye mu gice cya moteri."

RwandAir ivuga ko " Urugendo rw’iyi ndege rwakereweho gato mu rwego rw’umutekano w’abagenzi kandi ngo nyuma yaje guhaguruka igera i Kigali amahoro."

Ni ubwa mbere iki kibazo cyumvikanye ku ndege za RwandAir.


Comments

10 January 2020

Imana ishimwe ko indege yacu ara mahoro